RANGURURA CHOIR YO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA ISHAMI RYA HUYE MU RUGENDO RW’IVUGABUTUMWA MU MUJYI WA KIGALI

Ku wa 15 na 16 Gashyantare 2014, muri EAR paruwasi ya Kicukiro Diyosezi ya Kigali , Hateguwe igiterane cy’urubyiruko cyateguwe n’itorero Anglikani mu Rwanda (EAR)Paruwasi ya KICUKIRO ho muri Diyosezi ya KIGALI.

1911670_654063004629119_536206330_n

(Photo) Rangurura Choir

CHORALE RANGURURA ibarizwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni imwe mu makorali yatumiwe kwifatanya n’abazitabira icyo giterane, nk’uko twabitangarijwe na Jean Claude NSABIMANA umwe mu baririmbyi akaba n’umutechnicien wa korali, yatubwiye ko ari bumwe mu butumire bw’ingenzi bakiriye nyuma yo kumurika album yabo y’amashusho yitwa”UBUNTU TWAGIRIWE” yagiye ahabona mu gushyingo 2013. akomeza agira ati”mu ngendo z’ivugabutumwa twakoreye ku Kigeme, I Remera Giporoso, noneho ubu tuje ku Kicukiro kwifatanya n’abaho by’umwihariko urubyiruko kuzamura ibendera rya Yesu, ati kandi abatarabashije kwitabira Launch twakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye bazaze birebere umurimo Imana irimo gukora muri Korali Rangurura, n’abifuza n’indirimbo zacu tuzaba twazibegereje. Biteganyijwe ko korali Rangurura izaba yasesekaye mu mugi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu kuko ku gicamunsi hazaba hari igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza kuri EAR KICUKIRO guhera saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba, iki giterane kikazakomeza no ku cyumweru ako mu gitondo hazaba amateraniro adasanzwe azabera mu ishuri rikuru rya IPRC KICUKIRO (ahahoze ari ETO KICUKIRO), noneho nyuma ya saa sita habeho igitaramo kizabera muri iryo shuri nyine. uretse korali rangurura iki giterane kizitabirwa na korali HOZIYANA kuva muri EAR SHYIRA(RUHENGERI),korali CALL ON JESUS, GLORIA, HERITIER DU CIEL, MORIAH n’izindi. Abavugabutumwa batumiwe ni Ev. Emmanuel KWIZERA, Bishop Nathan KAMUSIIME GASATURA umushumba wa EAR diyosezi ya Butare na Bishop Louis MUVUNYI umushumba wa EAR diyosezi ya Kigali. Intego y’igiterane iragira iti: “YESU ATI MUJYE MUBIKORA BYOSE MU IZINA RY’UMWAMI” iboneka mu rwandiko Pawulo Intumwa yandikiye Abakolosayi 3:17.

Yanditswe na Janvier Kwizera

Janvier Canelli

Tanga Igitekerezo cyawe Ukoresheje facebook

comments

Leave a Comment

© 2013 Urugero.net - Designer by Urugero Media Group

Scroll to top